Publications
RSSB
news & events
RSSB yibutse abakozi bakoreraga Isanduku y’ Ubwiteganyirize bw’ Abakozi y’u Rwanda (CSR) bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994
a year ago

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21/05/2021 Ubuyobozi n’abakozi b’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bibutse abakozi 19 bakoreraga Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (Caisse Sociale du Rwanda) bishwe muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.  

 

Muri uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 27 Genocide yakorwe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi Mukuru wa RSSB Regis Rugemanshuro, yasabye abakozi b’iki kigo kwibuka biyubaka kandi bazirikana uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda no kuba hafi y’abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi.  

 

Yagize ati: “Iyo twibuka tuniyubaka, tunavuga tuti ibyabaye ntibizasubire, bijyana n’ibikorwa byo kurwanya abahakana n’abafite ingengabitekerezo ndetse banagerageza kuyicengeza mu bandi, tutihanganira na busa uwatinyuka kuba yadusubiza inyuma, uwatinyuka kuba yakomeretsa mugenzi we, uwagerageza kuba yasubiza inyuma icyerekezo ubuyobozi bwatanze cy’ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka u Rwanda”.  

 

Yasabye abakozi guhangana n’abakwiza ingengabitekerezo ya Genocide bifashishije imbuga nkoranyambaga.  

 

Ati: ‘’Iyo twibuka twiyubaka ni ngombwa ko tunazirikana nk’abakozi ba RSSB; ese uruhare rwacu cyane cyane iyo twibuka bagenzi bacu tukazirikana RSSB y’ubu, RSSB izaza, uruhare rwacu mu gukomeza bagenzi bacu mu kwiyubaka, uruhare rwacu mu kubaka u Rwanda ni uruhe?’’.  

 

Yakomeje agira ati:‘’Ibihita ku mbuga nkoranyambaga ni ngombwa ko tubirwanya, biriya birakomeretsa, ni inshingano za buri munyarwanda wese aho ava akagera kutabyihanganira, ubonye ikitari cyo ugisubize, tuvuge uko byagenze duhashye ibinyoma, ni rwo rugendo ruzadufasha kurwanya ingengabitekerezo”.  

 

Umuyobozi Mukuru wa RSSB yanashimiye Inkotanyi zahagaritse Genocide, asaba abari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka kujya bibuka gushimira Inkotanyi banazirikana ko hari abatanze ubuzima ngo Genocide ihagarikwe.  

 

Yagize ati: “Inkotanyi ni ubuzima kuko hari benshi bari kuba batakibufite iyo hataba Inkotanyi. Inkotanyi nk'abayarwanda dufitanye igihango kuko aho bakuye abanyarwanda, aho bakuye igihugu kandi n’aho bakigejeje nta wabihakana kuko amateka yacu nta wayahakana (Les faits sont têtus)’’.  

 

Adelaide Gakwaya wari uhagarariye imiryago y’abo RSSB yibuka bahoze bakorera Isanduku y’ Ubwiteganyirize bw’ Abakozi y’u Rwanda yashimiye inkotanyi zahagaritse Genocide, ashimira Leta y’u Rwanda ku bikorwa bitandukanye yakoreye abacitse ku icumu ikinabakorera kugeza ubu ndetse anashimira Ubuyozi bwa RSSB bwakomeje kubaba hafi no kubaha agaciro.  

 

Dr. Jean Damascène Gasanabo wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Genoside (CNLG) akaba n’umushyitsi mukuru, mu kiganiro yatanze yagarutse ku kamaro ko kwibuka agira ati:” Twibuka kugirango dusubize agaciro abishwe kubera ko bari Abatutsi”.  

 

Yagarutse kandi ku mateka y’uburyo Genocide yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Ashishikariza abari bitabiriye iki gikorwa gukomeza kurwanya abahakana n’abapfobya Genocide yakorewe abatutsi.  

 

Yasabye buri wese kwisuzuma akagira icyo yakora kugira ngo arwanye ingengabitekerezo ya Genocide kuko ihari haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Dr Gasanabo yavuze ko asanga hari byinshi byakorwa bigaragaza ubwiza bw’u Rwanda bigatuma abantu badakomeza kurutekerezaho ibibi gusa. Yavuze ko hari ushobora kwandika asubiza uwahakanye Genocide cyangwa se akaba yakwandika ibindi byiza k’u Rwanda.

Share
Others
RSSB champions youth basketball in EjoHeza Tournament.

On 14th January 2014, Rwanda Social Security Board (RSSB) participated in the 3x3 EjoHeza Tournament, collaboratively organized by partner basketball team, The Hoops Rwanda.  

 

The contes...

2 months ago
RSSB gets data controller certification

The National Cyber Security Authority (NCSA) presented Rwanda Social Security Board (RSSB) with Data Controller certification, following the institution’s full compliance with registration requirement...

7 months ago
EjoHeza district coordinators vows to attract more subscribers and boost savings

Rwanda Social Security Board (RSSB), on Wednesday, August 16th,2023 held an annual consultative meeting with all district coordinators of EjoHeza, Long-Term Saving Scheme to assess the last fiscal yea...

7 months ago
Rwanda signs agreement with Vivo Energy and RSSB for introduction of electric buses in Kigali

The Government of Rwanda has signed an agreement with Vivo Energy and the Rwanda Social Security Board (RSSB) for the supply of over 200 electric buses in Kigali.  

In partnership with the Rwand...

9 months ago
Rwanda’s long-term savings scheme gets merit certificate from ISSA

On May 17th, 2023 Rwanda’s Long-Term Savings Scheme, EjoHeza, scooped a certificate of merit by International Social Security Association (ISSA) for its innovative solutions for pension coverage exten...

10 months ago
Rwanda social security board unveiled a new platform that provides pension information services with ease and convenience.

Rwanda Social Security Board (RSSB) on Tuesday, January 31st, 2023 launched Imisanzu, an online platform that enables its members to keep track of their pension contributions, access reports, undertak...

a year ago
RSSB invests in Katapult Africa Seed Fund, Nine Start-ups selected for Accelerator Program

On Friday 4th November 2022, Katapult Africa officially launched its Accelerator Program in Kigali, Rwanda together with its partners, NORAD - Norwegian Agency for Development Cooperation, Tony Blair ...

a year ago
Community-based health insurance scheme receives financial boost from AHF

KIGALI - May 25th , 2022 : AIDS Healthcare Foundation Rwanda( AHF Rwanda) handed over a cheque of 133,866,000 Frw to Rwanda Social Security Board to support Community-Based Health Insurance (CBHI) sch...

a year ago
RSSB remembers former CSR employees killed during the 1994 Genocide Against the Tutsi

Rwanda Social Security Board (RSSB) has remembered its former employees who were killed during the 1994 Genocide Against the Tutsi. The event was organised as part of the 28th Commemoration of the Gen...

a year ago
Abanyarwanda barakangurirwa kwihutira kwishyura Mituweli ya 2020/2021.

Mu gihe hasigaye iminsi 24 ngo hatangire umwaka wa Mutuelle de Santé wa 2020/2021, imiryango ibihumbi 42 777 niyo yonyine imaze kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé ) ya 2...

a year ago
RSSB awards its best employees in customer service delivery

The Director General of RSSB, Regis Rugemanshuro on Wednesday 4th November, 2020 awarded 12 RSSB staff with certificates of appreciation in recognition of being outstanding employees in customer servi...

a year ago
RSSB embarks on a new five-year strategic journey that envisions transforming RSSB into a “Member First, Data-Driven, and High Performing Organization”.

In a bid to transform RSSB into a member first, data-driven, and high performing organization, Rwanda Social Security Board, this fiscal year kicks off with a new elaborate and ambitious five-year str...

a year ago