Ishami ry’ubwishingizi bw’indwara

Ubuvuzi bwiza kuri wowe n' Umuryango wawe

Umusanzu ungana na cumi na gatanu ku ijana(15%) y’umushahara fatizo « salaire de base/ basic salary ». Umukoresha atanga arindwi n’igice ku ijana (7,5%) n‘umukozi agatanga arindwi n’igice ku ijana (7,5%).

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda kishingira ibikorwa by’ubuvuzi ku bantu bari mu kiruhuko cy’izabukuru babisabye bafata pansiyo ihoraho kandi bakaba barahoze ari abanyamuryango b’icyahoze ari RAMA. Batanga umusanzu ungana na 7.5% ya pansiyo babona buri kwezi, 7.5% asigaye bakayatangirwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Uwivuza yishyura cumi n’atanu ku ijana(15%) y’amafaranga y’ibikorwa by’ubuvuzi cyangwa imiti yandikiwe RSSB ikamwishyurira 85% asigaye

  • Gusuzumwa;
  • Kubagwa;
  • Kuvurwa amenyo;
  • Kunyuzwa mu byuma bifata amafoto;
  • Ibizamini bya laboratwari;
  • Ibikorwa byo kunanura imitsi;
  • Ibikorwa by’abaforomo;
  • Amafaranga y’ibitaro cyangwa kuvurirwa mu bitaro;
  • Guhabwa imiti;
  • Gukurikiranwa no kuvurwa k’umugore utwite, kubyara n’inkurikizi zabyo.
  • Indorerwamo z’amaso;
  • Insimburangingo n’inyunganirangingo;
  • Isuzuma rigamije kumenya uko buzima bwawe buhagaze (Medical check up);

Iri suzuma rigamije kumenya uko uhagaze (Medical check up) rikorerwa abagore bagejeje ku myaka 35 y’amavuko gusubiza hejuru n’abagabo bafite kuva ku myaka 40 y’amavuko gusubiza hejuru. RSSB yishingira ibikorwa byose by’ubuvuzi bikorerwa ku butaka bw’u Rwanda.

Kugirango ikigo kigenga kibone ubu bwishingizi kigomba kuba cyujuje ibi bikurikira:

  1. Ibaruwa isaba yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa RSSB
  2. Urupapuro rwerekana imiterere y’imishahara y’abakozi bose. Uru rupapuro ruba rugaragaza umushahara mbumbe, umushahara fatizo ( uyu mushahara fatizo ugomba kungana nibura na 70% by’umushahara mbumbe), inyongera ku mushahara n’amafaranga akatwa umukozi kandi ateganywa n’itegeko ;
  3. Kuba utanga neza imisanzu y’ishami rya pansiyo muri RSSB
  4. Igitabo cy’ubucuruzi (registre de commerce) ku bigo by’ubucuruzi
  5. Ibyemezo bikurikira bitewe n’ibyo ikigo gikora:
    • Icyemezo cy’uko ikigo cyiyandikishije muri RDB
    • Icyemezo cyerekana uko utanga imisoro muri RRA na kopi y’imenyekanisha ry’umusoro“PAYE“
    • Icyemezo gitanga uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda ku miryango itegamiye kuri Leta (ONG) gitangwa na MINALOC
    • FIcyemezo cy’uko wiyandikishije gitangwa na RCA kuri za koperative
    • Uruhushya rwo gukora ibikorwa by’ubuvuzi gitangwa na RBC na Minisiteri y’ubuzima ku bigo bikora ibikorwa by’ubuvuzi
    • Icyemezo gitanga uburenganzira bwo gukora ku bigo by’imari biciriritse gitangwa na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR)
    • Icyemezo gitangwa na RURA ku bigo byigiasha imodoka n’ibitwara abantu
    • Icyemezo gitanga uburenganzira bwo gutangiza amashuri mato n’ayisumbuye gitangwa na Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ku bigo by’amashuri,
    • Uburenganzira bwo gukora imirimo y’itangazamakuru butangwa na ‘Media High Council’ ku bigo by’itangazamakuru
    • Icyemezo cy’uko wiyandikishije ku miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta gitangwa n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ;
    • Icyemezo gitanga ubuzima gatozi ku ishyirahamwe cyangwa icyemezo cy’agateganyo gitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) igihe ishyirahamwe ritarabona ubuzima gatozi
  6. Kugaragaza umubare w’abantu buri mukozi yakwishingira (uwo bashakanye, abana babo n’abo barera mu buryo bwemewe n’amategeko) ;
  7. Kuba nibura ikigo gifite abakozi 7
  8. Ikigo gisaba kujya mu bwishingizi butangwa na RSSB kigomba gusabira abakozi bose bacyo
  9. Umugore n’umugabo bose bakorera mu bigo biri mu bwishingizi bw’indwara butangwa na RSSB buri wese agomba gutanga umusanzu we

Icyitonderwa:

  • Ibigo nderabuzima byose bya Leta n’ibyabihayimana bifitanye masezerano na RSSB;
  • Ibitaro byose by’uturere tw’ubuzima;
  • Ibitaro bikuru byo mu rwego rw’igihugu;
  • Amavuriro yigenga na farumasi byagiranye amasezerano na RSSB:
  • Pharmaceutical services
  • Paramedic services (optics and physiotherapy)
  • Laboratory
  • Clinical services
  • Workshops making orthopedic appliance
  • Document with specific requirements as regarding each venture i.e. pharmaceutical, clinical and laboratory services is acquired from RSSB Head Offices and referred to in preparations for partnership
  • An application letter is written alongside a detailed proposal and addressed to the Director General
  • The Contracts Commission analyses the application and proposal
  • A site visit of the facility (Laboratory, clinic and pharmacy) is scheduled and conducted immediately
  • It is after the visit that a partnership venture is approved on the basis of quality services and best facilities in accommodating or delivering quality services to RSSB beneficiaries
  • The last step is entering into an agreement with a more capable and efficient partner