RSSB yibutse abakozi bakoreraga Isanduku y’ Ubwiteganyirize bw’ Abakozi y’u Rwanda (CSR) bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21/05/2021 Ubuyobozi n’abakozi b’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bibutse abakozi 19 bakoreraga Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (Caisse Sociale du Rwanda) bishwe muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 27 Genocide yakorwe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi Mukuru wa RSSB Regis Rugemanshuro, yasabye abakozi b’iki kigo kwibuka biyubaka kandi bazirikana uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda no kuba hafi y’abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Iyo twibuka tuniyubaka, tunavuga tuti ibyabaye ntibizasubire, bijyana n’ibikorwa byo kurwanya abahakana n’abafite ingengabitekerezo ndetse banagerageza kuyicengeza mu bandi, tutihanganira na busa uwatinyuka kuba yadusubiza inyuma, uwatinyuka kuba yakomeretsa mugenzi we, uwagerageza kuba yasubiza inyuma icyerekezo ubuyobozi bwatanze cy’ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka u Rwanda”.

Yasabye abakozi guhangana n’abakwiza ingengabitekerezo ya Genocide bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Ati: ‘’Iyo twibuka twiyubaka ni ngombwa ko tunazirikana nk’abakozi ba RSSB; ese uruhare rwacu cyane cyane iyo twibuka bagenzi bacu tukazirikana RSSB y’ubu, RSSB izaza, uruhare rwacu mu gukomeza bagenzi bacu mu kwiyubaka, uruhare rwacu mu kubaka u Rwanda ni uruhe?’’.

Yakomeje agira ati:‘’Ibihita ku mbuga nkoranyambaga ni ngombwa ko tubirwanya, biriya birakomeretsa, ni inshingano za buri munyarwanda wese aho ava akagera kutabyihanganira, ubonye ikitari cyo ugisubize, tuvuge uko byagenze duhashye ibinyoma, ni rwo rugendo ruzadufasha kurwanya ingengabitekerezo”.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB yanashimiye Inkotanyi zahagaritse Genocide, asaba abari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka  kujya bibuka gushimira Inkotanyi banazirikana ko hari abatanze ubuzima ngo Genocide ihagarikwe.

Yagize ati: “Inkotanyi ni ubuzima kuko hari benshi bari kuba batakibufite iyo hataba Inkotanyi. Inkotanyi nk'abayarwanda dufitanye igihango kuko aho bakuye abanyarwanda, aho bakuye igihugu kandi n’aho bakigejeje nta wabihakana kuko amateka yacu nta wayahakana (Les faits sont têtus)’’.

Adelaide Gakwaya wari uhagarariye imiryago y’abo RSSB yibuka bahoze bakorera Isanduku y’ Ubwiteganyirize bw’ Abakozi y’u Rwanda yashimiye inkotanyi zahagaritse Genocide, ashimira Leta y’u Rwanda ku bikorwa bitandukanye yakoreye abacitse ku icumu ikinabakorera kugeza ubu  ndetse anashimira Ubuyozi bwa RSSB bwakomeje kubaba hafi no kubaha agaciro.

Dr. Jean Damascène Gasanabo wari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Genoside (CNLG) akaba n’umushyitsi mukuru, mu kiganiro yatanze yagarutse ku kamaro ko kwibuka agira ati:” Twibuka kugirango dusubize agaciro abishwe kubera ko bari Abatutsi”.

Yagarutse kandi ku mateka y’uburyo Genocide yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Ashishikariza abari bitabiriye iki gikorwa gukomeza kurwanya abahakana n’abapfobya Genocide yakorewe abatutsi.

Yasabye buri wese kwisuzuma akagira icyo yakora kugira ngo arwanye ingengabitekerezo ya Genocide kuko ihari haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Dr Gasanabo yavuze ko asanga hari byinshi byakorwa bigaragaza ubwiza bw’u Rwanda bigatuma abantu badakomeza kurutekerezaho ibibi gusa. Yavuze ko hari ushobora kwandika asubiza uwahakanye Genocide cyangwa se akaba yakwandika ibindi byiza k’u Rwanda.  

End