ISHAMI RY’UBWISUNGANE MU KWIVUZA

Ishyurira Igihe ubwisungane mukwivuza, Kwivuza bizakorohera

 

Mituweli ni uburyo magirirane abantu bishyira hamwe bagatanga imisanzu biteganyiriza hamwe n’imiryango yabo kugira ngo bashobore kwirinda indwara no kwivuza igihe barwaye.

 

Kuva ku italiki ya 1 Nyakanga 2015, imicungire ya Mituweli yavuye muri Minisiteri y’ubuzima yimurirwa mu kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda ( RSSB) nk’uko biteganywa n’itegeko no 03/2015 ryo ku wa 02/03/2015.

  • Guha buri munyarwanda wese uburyo bwo kwivuza uko amikoro ye yaba ameze kose;
  • Gukemura inzitizi z’ibura ry’amafaranga yo kwivuza igihe umuntu afashwe n’indwara;
  • Guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda muri rusange.
  • Umunyamuryango wa Mitueli yivuza bitamuhenze: umunyamuryango ugiye kwivuza ku ivuriro ry’ibanze (poste de santé) cyangwa ku Kigo Nderabuzima yishyura amafaranga magana abiri ( 200Frw) gusa y’inyunganirabwishyu ku bikorwa byose ahawe harimo n’imiti. Iyo yoherejwe kwivuza ku bitaro yishyura icumi ku ijana ( 10%) ya fagitire y’ibyo yakorerwe byose.
  • Ufite mituweli ntarembera mu rugo: kubera ko aba afite ubwishingizi bumufasha kwivuza iyo afashwe n’indwara yihutira kujya kwa muganga atararemba
  • Ufite Mituweli aba yikingiye ubuvuzi bwa magendu: kubera aba ashobora kwivuza bitamuhenze , iyo arwaye yivuza neza mu buryo buzwi kandi bwemewe
  • Ufite Mituweli atera imbere mu bukungu: Iyo arwaye yihitira kwivuza atararemba kubera ko yivuza bitamuhenze; ibi bituma ahorana ubuzima bwiza bityo akabona n’umwanya wo kwita ku bikorwa bimuteza imbere.

Kuba umunyamuryango bitangira igihe buri muntu mu bagize urugo amaze gutanga cyangwa gutangirwa umusanzu usabwa.

Mituweli yishingira umunyarwanda wese udafite ubundi bwishingizi bw’indwara.

  • Ibikorwa by’ubuvuzi n’imiti bitangirwa ku ivuriro ry’ibanze cyangwa ku kigo nderabuzima
  • Ibikorwa by’ubuvuzi n’imiti bitangirwa ku rwego rw’ibitaro by’akarere cyangwa ibitaro by’intara
  • Ibikorwa by’ubuvuzi n’imiti bitangirwa ku rwego rw’ibitaro bikuru cyangwa ibitaro bikuru by‘ikitegererezo

Umusanzu wishyurwa buri mwaka kandi ugatangwa hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe umuntu arimo

  • Icyiciro cya mbere: 2000 Frw kuri buri muntu (bishyurirwa na Leta)
  • Icyiciro cya 2 n’icya 3 : 3000 Frw kuri buri muntu
  • Icyiciro cya 4 : 7.000Frw kuri buri muntu

Umwaka wa Mituweli utangira italiki ya 1 Nyakanga ukarangira kuri 30 Kamena z’umwaka ukurikira

Umusanzu wa Mituweli wishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

  • Mu mirenge SACCO yose
  • Ku bahagarariye MobiCash (Agents) bari hirya no hino mu Gihugu
  • Ku bahagarariye IREMBO (Agents) bari hirya no hino mu Gihugu
  • Ushobora kwishyura ukoresheje Telefone

Kwishyura umusanzu w'abantu benshi (ingo nyinshi):

  • Uwishyura agomba gukora urutonde (list) ruriho nimero y' indangamuntu n'amazina (byanditse neza) byuhagarariye buri rugo yishyuriye,
  • Uru rutonde rushyikirizwa ishami rya RSSB rimwegereye rugasuzumwa agahabwa konti yishyuriraho,
  • Uwishyuye ashyikiriza ishami rya RSSB rimwegereye urupapuro yishyuriyeho hamwe n'urutonde (list) rwabo yishyuriye.