EjoHeza

Umushahara w' ukwezi si ikibazo ushobora kwiteganyiriza na EjoHeza

EjoHeza ni gahunda ya Leta igamije gufasha Abanyarwanda n'abanyamahanga batuye mu Rwanda kwizigamira by'igihe kirekire bityo bikabafasha kuzabona pansiyo mu gihe bazaba bageze mu zabukuru. Ikaba ishyirwaho n'itegeko No 29/2017 ryo ku wa 29/06/2017. Hari hamenyerewe ko pansiyo ihabwa abanyamushahara gusa ariko EjoHeza ifasha n'abandi banyarwanda bari mu byiciro by'imirimo itandukanye kwizigamira no kuzabona pansiyo bageze mu zabukuru

Intego za EjoHeza ni izi zikurikira:

 • Kuzamura umuco wo kwizigamira mu Banyarwanda;
 • .Guha buri Munyarwanda n'Umunyamahanga utuye mu Rwanda amahirwe yo guteganyiriza izabukuru;.
 • Kuzamura ubukungu bw'igihugu no kurwanya ubukene.
 • Umunyarwanda wese ufite indangamuntu yatanzwe n'ikigo k'igihugu gishinzwe indangamuntu ndetse n'umunyamahanga utuye mu Rwanda;
 • Abandi bantu bose basanganywe ubundi bwiteganyirize mu bigo bitandukanye, bemerewe gufungura Konti ku bushake muri EjoHeza;
 • Ababyeyi cyangwa abishingizi bemerewe gufunguriza konti muri EjoHeza abana batarageza imyaka 16;
 • Abakoresha bashobora gushishikariza no korohereza abakozi babo gufunguza konti no kwizigamira muri EjoHeza.

Umunyamuryango wifuza gufungura konti akanizigamira yakoresha inzira zikurikira:

 1. Yakoresha telephone igendanwa agakanda akanyenyeri 506 urwego (*506#) agakurikiza amabwiriza.

 2. Ashobora no kwifashisha, aba ajenti ba MTN, AIRTEL TIGO, MOBICASH, SACCOs, amabanki n'ibindi bigo by'imari bibyemerewe.

Byaba ari akarusho umuntu usanzwe yiteganyiriza izabukuru mu buryo butegetswe aniteganyirije muri EjoHeza kugirango mu zabukuru azajye abona pansiyo yo muri EjoHeza n'iyo mu bwizigame butegetswe.

Mu gihe umubyeyi cyangwa umwishingizi yifuza gufunguriza konti umwana uri munsi y'imyaka 16, aca ku rubuga rwa EjoHeza ari rwo www.ejoheza.gov.rw cyangwa akagana aba ajenti batanga serivise za EjoHeza bakamufasha.

 • Umunyamuryango uri mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri by’Ubudehe amafaranga make ashoboka agomba kwizigamira ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000) kugirango agire uburenganzira ku ruhare rwa Leta bungana n’ijana ku ijana (100%) by’ubwizigame bwe.

 • Umunyamuryango uri mu cyiciro cya gatatu by’Ubudehe amafaranga make ashoboka asabwa kwizigamira ni ibihumbi cumi n’umunani (18,000) kugirango agire uburenganzira ku ruhare rwa Leta rungana na 50% y’ubwizigame bwe. ‑Icyitonderwa: Uruhare rwa Leta ntururenga 18,000 RwF.

 • Umunyamuryango uri mu cyiciro cya kane cy’Ubudehe amafaranga make ashoboka asabwa kwizigamira ni ibihumbi mirongo irindwi na bibiri (72,000) ku mwaka. Abari muri iki cyiciro nta ruhare rwa Leta bagenewe.

 • Abanyarwanda bujuje cyangwa barengeje imyaka 16 kandi bubahirije ibisabwa hashingiwe ku byiciro by’ubudehe bagenerwa ubwishingizi bw’ubuzima bungana na miliyoni (1,000,000 Frw) n’ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (250,000 Frw) yo gushyingura mu gihe umunyamuryango yitabye imana.

Icyitonderwa: Uruhare rwa Leta ntiruzarenza imyaka 3 uhereye ku itariki EjoHeza yatangirijweho ku mugagaragaro (14/12/2018).