Ubwishingizi bw'ikiruhuko cyo kubyara

Duha agaciro umubyeyi ukora , ishimire ikiruhuko cyawe cyo kubyara ugobokwa na RSSB

 

Ni uburyo abagore bakorera umushahara bahabwa ikiruhuko cyo kubyara, bahembwa umushahara wabo wose.

 

  • Ikiruhuko gihagije n’umwanya uhagije wo konsa umwana no kumwitaho, bityo umwana agakura neza;

  • Guhembwa umushahara wose;

  • Guhembwa mu gihe bibaye ngombwa ko yongererwa ikiruhuko cyo kubyara, bitarenze ukwezi kumwe.

­

  • Kuba ari mu kiruhuko cyo kubyara;

  • Kuba yaratanze umusanzu nibura w’ukwezi kumwe kubanziriza ukwezi atangiriyeho ikiruhuko cyo kubyara;

  • Kwerekana icyemezo cyo kubyara.

0.6% by’umushahara mbumbe

  • 0.3% atangwa n’umukoresha
  • 0.3% atangwa n’umukozi

Iyo umukozi afite abakoresha barenze umwe, imisanzu yishyurwa na buri mukoresha.

Umukoresha yishyura imishahara y’ibyumweru 12. Iyo ikiruhuko cyo kubyara kirangiye, umukoresha asaba RSSB gusubizwa amafaranga ahwanye n’ay’ibyumweru bitandatu bya nyuma by’ikiruhuko cyo kubyara.

Ubusabe bwo gusubizwa amafaranga y’ikiruhuko cyo kubyara bugomba buherekejwe na:

  • Urupapuro rusaba amafaranga y’ikiruhuko cyo kubyara;
  • Kopi y’inyandiko iranga usaba;
  • Inyandiko y’umukoresha ihamya ko uwo mugore ari mu kiruhuko cyo kubyara;
  • Inyandiko igaragaza neza imishahara umugore yahembwe mu gihe cy’ikiruhuko cyo kubyara iriho
  • umukono we n’uwu’umukoresha kandi iteweho kashe y’umukoresha;
  • Icyemezo cy’umwimerere gitangwa na muganga kigaragaza ko umukozi yabyaye;

*Mu gihe bibaye ngombwa:

  • Icyemezo cya muganga cyongerera ikiruhuko;
  • Icyemezo cy’umwishingizi w’umwana mu gihe nyina atakiriho.