ISHAMI RY’IBYAGO BIKOMOKA KU KAZI

Umwuga wawe uwariwo wose, RSSB irakwishingira.

Umusanzu utangwa mu ishami ry’ibyago bikomoka ku kazi ungana na 2% by’umushahara mbumbe w’umukozi ubarirwaho imisanzu kandi utangwa n’umukoresha gusa. Abiteganyiriza ku giti cyabo ntibarebwa n’iri shami. Umusanzu muri iri shami utangirwa rimwe n’uwo mu ishami rya pansiyo.

  • Kwishyurwa ibikorwa byose by’ubuvuzi wakorewe
  • Guhabwa amafaranga y’iminsi utakoze kandi utahembewe
  • Guhabwa amafaranga ya buri gihe y’ibyago bikomoka ku kazi igihe ubumuga bugera kuri 15% bwatumye utakaza umurimo
  • Guhabwa amafaranga atangwa inshuro imwe y’ibyago bikomoka ku kazi igihe ubumuga buri munsi ya 15% bwatumye utakaza umurimo
  • Guhabwa amafaranga agoboka abo usize igihe witabye Imana uzize impanuka cyangwa indwara bifitanye isano n’akazi
  • Guhabwa amafaranga afasha mu gushyingura uwitabye Imana azize impanuka ifitanye isano n’akazi

Amafaranga afasha abo nyakwigendera asize bayagena bakurikije igihembo cy’ishingiro baheraho babara amafaranga y’abatagishoboye akazi. Aya mafaranga atangwa atya:

  • 30% ahabwa umupfakazi
  • 15% ahabwa buri mwana udafite umwe mu babyeyi;
  • 20% ahabwa umwana udafite ababyeyi bombi;
  • 10% ahabwa buri mubyeyi we bwite cyangwa uwagizwe we n’amategeko
  • Guhabwa amafaranga agoboka abo usize igihe witabye Imana uzize impanuka cyangwa indwara bifitanye isano n’akazi
  • Gerageza kubimenyesha umukoresha wawe n’umugenzuzi w’imirimo mu karere wagiriyemo impanuka

  • Musobanurire neza ibifitanye isano n’impanuka yabaye, aho yabereye, abagabo babibonye ndetse n’uwayiteye. Ibisobanuro byose bimaze kuboneka umukoresha yuzuza impapuro zimenyesha impanuka nk’uko abisabwa n’itegeko (modele A1)
  • Bwira muganga ukuvura kukuzuriza icyemezo cya muganga yagusuzumiyeho bwa mbere ukimara gukomereka cyangwa ukimara gufatwa n’indwara ( modele A 2)
  • Bika neza impapuro utangiyeho amafaranga wivuza cyangwa iz’ibyo kurya byatanzwe n’ibitaro mu gihe wivuje ku giti cyawe.
  • Niba ubumuga bwawe burengeje iminsi 30 ugomba gusaba muganga ukuvura kugutangira mu kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda icyemezo cy’uko utarashobora gusubira ku kazi. Iyongerwa ry’icyo cyemezo ntirigomba kurenga iminsi 150
  • Niba ubumuga bwawe burengeje iminsi 30 ugomba gusaba muganga ukuvura kugutangira mu kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda icyemezo cy’uko utarashobora gusubira ku kazi. Iyongerwa ry’icyo cyemezo ntirigomba kurenga iminsi 150
  • Iyo urangije kuvurwa, usaba muganga wawe icyemezo cy’uko wakize neza (A5).