risk

Ni izihe nama twajya tugira abakoresha n’abakozi mu bijyanye no kwirinda impanuka zikomoka ku kazi ?

Inama twabagira bombi ni uko buri wese ku bimureba yashyiraho ake kugirango duhashye ibyago bikomoka ku kazi kuko byagaragaye ko no ku rwego rw’isi yose bigenda byiyongera ku buryo budasanzwe uko imyaka ihita. Ni inshingano y’umukoresha ku rwego rwa mbere ni n’iy’umukozi ku rwa kabiri bagendeye kuri politiki ya Leta.
Umukoresha agashyira mu kigo ingamba zo kwirinda, umukozi na we akazikurikiza ndetse akanatungira agatoki umukoresha aho abona hasa n’ahagiye gusigara inyuma. Inyungu zabyo ni iz’umukoresha, umukozi, umuryango, ndetse n’igihugu cyacu.

Ariko nyuma y’umwaka nk’umwe, akagira ingaruka za ya mpanuka ndetse akaremba rwose ku buryo n’akazi kamunanira. Uwo muntu Ikigo cy’Ubwiteganyirize kimumarira iki?

Umuntu agize impanuka, Muganga agateganya igihe ashobora gukirira, ndetse nawe akisubirira ku kazi. Ariko hashira umwaka akamugara kubera ingaruka za ya mpanuka akazi kakamunanira; icyo gihe ashobora gusubira kwa Muganga, bakongera bakamusuzuma, noneho bakagena igipimo cy’ubumuga bwe bakurikije uko bwiyongereye, bityo Ikigo cy’Ubwiteganyirize nacyo   kikamugoboka.

Hari umukozi ushobora kugira impanuka ku kazi maze ntibimenyeshwe Ikigo cy’Ubwiteganyirize. Ubwo noneho umukoresha akaba ariwe uvuza umukozi, bityo wa mukozi agakira agakomeza akazi ke. Ariko kubera ya mvune yatewe n’impanuka akananirwa vuba?

Ubundi rero igihe impanuka ibaye ku mukozi bitewe n’akazi, umukoresha agomba kuyimenyesha Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu minsi ine, ni itegeko. Ikindi twavuga aha ni uko mu gihe umukoresha atabikoze cyangwa yagize impamvu zimubuza kubikora, iryo menyeshwa rikorwa na nyir’ubwite cyangwa abamuhagarariye mugihe kitarenze imyaka ibiri impanuka ibaye.

Umuntu ugize ibyago bikomoka ku kazi akuzuza impapuro kugirango agobokwe, zikoherezwa mu Kigo cy’ubwiteganyirize hanyuma agategereza ko azagobokwa agaheba, haba harajemo izihe ngorane ?

Impamvu zishobora gutuma dosiye y’uwagize ibyago bikomoka ku kazi ihakanirwa cyangwa itinda ni nyinshi :
Tubanze turebe ibyerekeye dosiye ihakanirwa :
1o Hari kuba Ikigo cy’Ubwiteganyirize  gisanze ibyago    byakimenyeshejwe bidakomoka ku kazi by’ukuri;
2o Hakaba no kuba uwagize ibyago ataragize ubumuga asigarana cyangwa bwatuma umushahara we ugabanuka.
Tugaruke kuri izo mpamvu ku buryo burambuye:
Impamvu ya mbere:
Dosiye ihakanirwa ni uko ibyago  bivugwamo bidakomoka ku kazi by’ukuri:

Muri rusange iyo umukozi agwiririwe n’ibyago bikomoka ku kazi, agobokwa ate?

kumurihira amafaranga yo kumuvana aho yagiriye impanuka kugera kwa muganga cyangwa imuhira ;
kuriha amafaranga yo mu bitaro ;
kuriha amafaranga y’imiti ;
kumuha insimburamushahara igihe atahembwe mu burwayi bwe ;
kumuha insimburagingo kuyikeneye ;
amafaranga y’ubumuga yagize igihe yatakaje umushahara cyangwa ukagabanuka ;
amafaranga yo gushyingura umurambo w’umukozi aramutse yitabye Imana.

Ibyo kumenyesha impanuka ikomoka ku kazi ubundi bikorwa n’umukoresha, mu gihe atabikoze hakorwa iki?

Amategeko ateganya ko mu gihe umukoresha atabikoze umukozi ashobora kubyikorera ku giti cye, akabikorerwa n’abe cyangwa umuyobozi wese  umwegereye.

Indwara zikomoka ku kazi se ni izihe?

Indwara ikomoka ku kazi ni indwara ifata umuntu bitewe n’akazi akora cyangwa n’impamvu iturutse kuri ako kazi, iyo ndwara ikaba inkurikizi yihariye y’uwo murimo.
Mu yandi magambo mbese n’indwara yanduzwa n’akazi cyangwa se imikorerwe yako.Ubusanzwe indwara zikomoka ku kazi zirazwi, kuko Iteka rya Minisitiri no 623/ 06 ryo ku wa 14 Kanama 1980 ryemeza lisiti y’indwara babona zikomoka ku kazi. Iyo lisiti ikaba rero yerekana indwara nyinshi, ikerekana imirimo cyangwa ibikoreshwa bishobora kuzanduza ndetse n’ibihe buri ndwara yishingirwamo (délai de prise en charge ).

Twifuza gusobanukirwa neza icyitwa “icyago gikomoka ku kazi” kugirango turusheho kugitandukanya n’ibindi byago bibaho mu buzima bw’umuntu?

Icyitwa icyago gikomoka ku kazi ni ikigwiririye umukozi cyose ku murimo we, kigahungabanya ubuzima bwe. Igihe cyose ari mu nzira imuvana iwe ajya ku murimo cyangwa imuvana ku murimo ataha iwe. Igihe cyose ari mu nzira ihuza aho akorera n’aho afungurira cyangwa se aho akorera n’aho ahemberwa. N’ igihe cyose ari mu rugendo rw’ubutumwa yoherejwemo n’umukoresha.
Icyitonderwa ariko, kuri izo mpanuka zo mu mayira bareba niba kanaka atanyuze mu nzira ziziguye ku mpamvu ze bwite cyangwa ziterekaranye n’akazi akora.

Subscribe to RSS - risk