Hari umukozi ushobora kugira impanuka ku kazi maze ntibimenyeshwe Ikigo cy’Ubwiteganyirize. Ubwo noneho umukoresha akaba ariwe uvuza umukozi, bityo wa mukozi agakira agakomeza akazi ke. Ariko kubera ya mvune yatewe n’impanuka akananirwa vuba?

Ubundi rero igihe impanuka ibaye ku mukozi bitewe n’akazi, umukoresha agomba kuyimenyesha Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu minsi ine, ni itegeko. Ikindi twavuga aha ni uko mu gihe umukoresha atabikoze cyangwa yagize impamvu zimubuza kubikora, iryo menyeshwa rikorwa na nyir’ubwite cyangwa abamuhagarariye mugihe kitarenze imyaka ibiri impanuka ibaye.
Muti rero uriya mukozi ubaye ikimuga kandi Ikigo cy’Ubwiteganyirize kikaba ntacyo gishobora kumumarira kubera ko kitamenyeshejwe mu gihe giteganijwe n’amategeko ibyamubayeho, azamera ate, azaba uwande, kandi bitagishobotse? Icyo gihe ikibazo gishobora gufata inzira z’inkiko, maze nazo zikarenganura uwarenganye zikurikije amategeko

Type: