Ariko nyuma y’umwaka nk’umwe, akagira ingaruka za ya mpanuka ndetse akaremba rwose ku buryo n’akazi kamunanira. Uwo muntu Ikigo cy’Ubwiteganyirize kimumarira iki?

Umuntu agize impanuka, Muganga agateganya igihe ashobora gukirira, ndetse nawe akisubirira ku kazi. Ariko hashira umwaka akamugara kubera ingaruka za ya mpanuka akazi kakamunanira; icyo gihe ashobora gusubira kwa Muganga, bakongera bakamusuzuma, noneho bakagena igipimo cy’ubumuga bwe bakurikije uko bwiyongereye, bityo Ikigo cy’Ubwiteganyirize nacyo   kikamugoboka.
Ibyo birateganije rwose, byaba ku basanganywe ibipimo by’ubumuga, byaba no kubabonye ibipimo bya 0%. Ahubwo ndetse usibye n’uriya wumvise ubushobozi bwe ku kazi butangiye kuba buke, n’undi wese ubishatse ashobora ku bwende bwe kongera kujya kwisuzumisha kwa Muganga kugira ngo agenzure ubumuga bwe.
Nk’uko na none Ikigo cy’Ubwiteganyirize gishobora kubisaba umuntu uyu n’uyu igihe bibaye ngombwa.
Ikindi kandi iyo habaye impaka kukigereranyo cy’ubumuga budatezuka, nyir’ubwite ashobora gushyikiriza ikibazo cye Akanama karenganura gateganijwe mu mategeko agenga ubwiteganyirize nako kakifashisha Akanama k’Abaganga gashyirwaho na Minisitiri ushinwe Ubuzima kagacyemura impaka.

Type: